Habaye impinduka mu bakemurampaka ba Miss Rwanda-AMAFOTO

Nyuma y’uko Mike Karangwa yari amaze imyaka 2 atari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, ubu yagarutse muri Miss Rwanda 2020 nk’umwe mu bagize abakemurampaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 rwatangiriye i Rubavu mu ntara y’uburengerazuba hakorwa ijonjora ry’ibanze mu gushaka abagomba guhagararira iyi ntara izwiho gutanga udushya muri Miss Rwanda ndetse no gutanga abakobwa begukana amakamba atandukanye.

Abagize akanama nkemurampaka ni Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa.

Nyuma ya Rubavu, aya majonjora azakomereza i Musanze tariki 28 Ukuboza 2019 mu gihe tariki 4 Mutarama 2020 bazerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo nyuma berekeza i Burasirazuba mu karere ka Kayonza tariki 11 Mutarama 2020 amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *