MTN yagize icyo ivuga ku makuru yasakaye ko yaba yarizaniye Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020

MTN Rwanda yamaze impungenge abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’aho uwitwa Nishimwe Naomi bivuzwe ko yaba yaragiye guhatana yaramaze kwizezwa ko azaba Miss Popularity.

Mu bakobwa batowe mu Mujyi wa Kigali harimo Nishimwe Naomi w’imyaka 21, akaba asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram biturutse ku itsinda ahuriyemo n’abandi bakobwa ryitwa Mackenzie.

Nishimwe Naomi n’iri tsinda rye baherutse guhabwa akazi na MTN Rwanda ko kwamamaza igikorwa cya Connect Rwanda

Abantu bakurikira iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza uburyo uyu mukobwa yitabira irushanwa mu gihe riterwa inkunga na MTN kandi anafite uko akorana nayo.

Bamwe batangiye kuvuga ko ‘MTN yizaniye Miss wayo’ dore ko ari yo izahemba uzaba Miss Popularity.

Wibabara Gisele Phanny yavuze ko MTN ntaho ihurira n’abagize akanama nkempurampaka bityo ko abakobwa bari muri Miss Rwanda badakwiye kugira ubwoba ngo bumve ko hari uzabatwara ikamba rya Miss Popularity.

Ati “Twebwe ntabwo tujya mu bijyanye no gutanga amanota cyangwa gutora, keretse niba mutizeye uburyo bazatorwamo.

Ikigo cyacu gikorana ubunyangamugayo  kandi ntabwo twabuza umuntu amahirwe ye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *