Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena. inzu y’imyidagaduro n’imikino. 

Ibyo Wamenya kuri Kigali Arena

Kigali Arena ni yo ya mbere mu karere ka  Afurika y’Iburasirazuba. Ifite ahantu 4 ho kwinjirira, hari aho kwinjirirwa n’abantu bose, hari ahinjirira abanyacyubahiro, hari ahinjirira abanyamakuru hakaba n’aho amakipe yinjirira. 
Kigali Areba yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 28 ikagira parkingi yajyamo imodoka 600.

Ifite amakafetariya n’amaresitora 13, ibyumba 6 abakinnyi bambariramo, ibyumba bibiri by’abatoza, icyumba kimwe cy’imyitozo ngogoramubiri, icyumba cy’abanyamakuru n’icyumba gisuzumirwamo niba abakinnyi badakoresha ibiyobyabwenge.

Iyi nzu kandi yubatswe mu gihe kitageze ku mezi atandatu, ikaba yarubatswe n’abafundi 1700 barimo 1200 b’Abanyarwanda na 500 b’Abanyaturukiya.

Biteganyijwe ko mu 2021 iyi nzu izakinirwamo irushanwa ry’igikombe cya afrika cy’ibihugu mu mukino w’intoki wa Basketball.

Mu mwaka utaha wa 2020 muri Werurwe, iyi nzu izakinirwamo imikino ya nyuma n’iya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino yo gutangiza Shampiyona ya Afurika ya Basketball.

AMAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *