Umuhanzi Sano Olivier arashinjwa kwanga umukobwa bari bagiye kurushinga nyuma yo kumurya agera muri miliyoni 30

Umuhanzi Sano Olivier arashinjwa kwanga umukobwa bari bagiye kurushinga nyuma yo kumurya agera muri miliyoni 30

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Sano Olivier yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we banasezeranye imbere y’amategeko, Uwera Carine, ni nyuma yo kumurya ikibanza, imodoka n’ibindi.

Uwera Carine usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka itatu akundana na Olivier, muri Gicurasi uyu mwaka basezeranye imbere y’amategeko bakaba biteguraga kurushinga.

Gusa kuri ubu ubukwe bw’aba bombi bwamaze gupfa nyuma y’uko uyu mukobwa atahuye ubutekamutwe uyu muhungu yamukoreye.

Nk’uko byumvikanye mu majwi ya Carine yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa mu ijwi ririmo ikiniga kinshi, yasabye uyu muhungu kuzamwishyura ibye yariye kuko yamukoresheje umurenge wa baringa abizi neza ko batazabana.

Yagize ati”ibintu ntabwo birarangira aha ngaha, unsubize ibyanjye naguhaye, ukankoresha umurenge w’ibinyoma ukaba urimo kubyivugira, mfite ibyangombwa bigaragaza ibyo naguhaye ugende ubimpe kuko sinakuguze ntiwagurishwaga, waje kumbeshya ko unkunda hari icyo ushaka witwaje ngo uri umukristo, uri umukristo iki, umukristo akora nk’ibyo wakoze?”

“Nta juru uzigera ubona ndabikubwiye ugende neza, n’undi muzabana namwingingira kubanza kukumenya akamenya ubugome bwawe, akamenya umutima ugira wo kudakunda abantu, akamenya umutima ugira wo kwihererana ibintu, akareba ukuntu utegura ikinti 1 ukagitegura mu myaka 3 ukica umuntu agapfa, uri umuhemu.”

Bivugwa ko uyu mukobwa yahaye uyu musore imodoka agendamo kuri ubu, baguze ikibanza uyu musore yamaze kuba yanakigurisha(yakigurishije miliyoni 8) ari na yo ntandaro yo gushwana, hari ibindi yagiye amuha harimo n’amafaranga bari kuzakoresha ubukwe n’ibindi ku buryo byose bigera muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inyandiko igaragaza ko yagurishije ikibanza n’uwo yakigurishije

Bari baranasezeranye imbere y’amategeko

SRC: isimbi.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *